Print

Perezida Kagame yateye igiti cy’urwibutso mu gihugu cya Barbados[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 April 2022 Yasuwe: 797

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uri muruzindo rw’akazi mu gihugu cya Barbados yateye igiti cy’urwibutso mu mu busitani bw’iki gihugu buzwi ku izina rya ‘Barbados National Botanical Gardens’ .

Ni kimwe mu bikorwa Perezida Kagame yakoze mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri iki kirwa. Ubu busitani buhereye mu Murwa Mukuru wa Barbados, Bridgetown.
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley bateye ibiti byo mu bwoko bubiri birimo ‘yellow Acacia’ na ‘Pink Acacia’.

Muri iki gikorwa aba bayobozi bombi bari baherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Walcott, Minisitiri w’Ibidukikije, Adrian Forde ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’ubu busitani, Nigel Jones.

Minisitiri w’Intebe, Mottley yavuze ko ubu busitani buterwamo ibiti n’abantu bakomeye bagenderera Barbados mu rwego rwo gusiga urwibutso muri iki gihugu ruzibukwa igihe cyose n’abaturage b’ahazaza h’iki gihugu.

Amakuru dukesha Guverinoma ya Barbados avuga Perezida Kagame yavuze ko atewe ishema no kuba yiyongereye mu mubare w’abandi bantu bagiye batera ibiti muri ubu busitani ndetse yemeza ko iyi gahunda y’ubuyobozi bwa Barbados igaragaza ubushake bufite mu guha ubuzima bwiza abaturage b’iki gihugu.

Yavuze ko gutera iki giti ari uburyo bwiza bwo gusoza uruzinduko ‘rufite icyo rusobanuye kandi azahora azirikana’.

Ubu busitani bwagiye buterwamo ibiti n’abandi bayobozi bakomeye ku Isi barimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uwa Argentine, uwa Ghana n’abandi.

‘Barbados National Botanical Gardens’ ni ubusitani bwafunguwe ku mugaragaro mu 2019, hagamijwe kubungabunga ibimera nyaburanga bigaragara kuri iki kirwa.
Ubu busitani buri ku buso bwa hegitari 100 burimo ibiti n’indabo byo mu bwoko butandukanye.

Bukoreshwa mu rwego rw’ubushakashatsi, ubuvumbuzi ndetse bugasurwa n’abashaka kuruhuka cyangwa gutembera. Mu mpera z’icyumweru usanga bukinirwamo n’abana bato mu gihe abantu bakuru bo baba bicaye ku ntebe zirimo basoma ibitabo cyangwa baganira na bagenzi babo.