Print

Umunyabigwi Maja Salvador uzwi muri firime Wildflower yambitswe impeta [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 April 2022 Yasuwe: 1377

Maja Salvador wamenyekanye muri firime ya Wildflower’ yitwa Lily Cruz yambitswe impeta n’umukunzi we witwa Rambo Nuñez bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Uyu munyabigwi muri firime Philippines abinyujije ku rukuta rwe rwa intagram yerekanye ko yamaze kwambikwa impeta na Rambo Nuñez agira ati “My new beginning @rambonunez 💍❤️” bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ati”Natangiye urugendo rushya na Rambo Nuñez”.

View this post on Instagram

A post shared by MAJA (@maja)

Uyu musore wamwambitse impeta Rambo Nuñez ntabwo asanzwe azwi mu myidagaduro yo muri Philippines ariko yayimenyekanyemo bitewe n’umukunzi we Maja gusa uyu mugabo azwi cyane muri Philippines nk’umucuruzi ukomeye.

Maja yamenyekanye muri Wildflower filimi yagarukaga ku kwihorera aho uyu mukobwa uba witwa Lily Cruz yiyoberanya akiyita Ivy Aguas, akaza kwihorera ku muryango wishe ababyeyi be.

Sorce:nquirer.ne.com