Print

Miss Mutesi Jolly yigongereye ku byamamare bizitabira birori by’isabukuru Gen Muhoozi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 April 2022 Yasuwe: 2113

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse akanaba imfura ya Perezida Yoweri Museveni yatumiye Miss Mutesi Jolly mu birori by’Isabukuru ye izaba tariki ya 24 Mata 2022 , bizitabirwa n’Abanyacyubahiro bakomeye mu biguhu by’abaturanyi.

Gen Muhoozi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko mu birori byo kwizihiza isabukuru ye, Nyampinga w’u Rwanda wo muri 2016, Mutesi Jolly nawe ari umwe mu batumiwe bazabyitabira Ikirori k’isabukuru ye yamavuko.

Yagize ati“Jolly Mutesi ,wabaye nyampinga w’u Rwanda , Inshuti yanjye ya kera , nawe azaba ari mu birori by’isabukuru yanjye, tuzagirana ibihe byiza.”

Jolly Mutetsi, former Miss Rwanda, my old friend will be there at the birthday party! We will have a great time. pic.twitter.com/y9KFiEiKhZ

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 18, 2022

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse akanaba imfura ya Perezida Yoweri Museveni azizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.ariko yakirwe ku meza na se Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuwa 24 Mata 2022 n’anandi banyacyubahiro bazaba bitabiriye ibyo birori, barangajwe imbere na Perezida Kagame w’u Rwanda Gen Muhoozi ubwe yamaze kwemeza ko azaza kumushyigikira.

Abahanzi barimo Masamba wo Mu Rwanda nabo muri Uganda barimo Jose Chameleone, Bebe Cool n’abandi bazaririmba mu birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, kwinjira biza ari ubuntu ndetse kurya no kunywa nabyo bizaba ari ubuntu.