Print

Abasirikare babiri ba RDC bamaze gusinda bica 15 harimo n’abana

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 19 April 2022 Yasuwe: 1147

Abasirikare babiri barashe bica abantu 15 mu bitero bitandukanye mu majyaruguru ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC).

Umubare mu nini muri aba bahasize ubuzima n’uw’ abaturage .

Ibi bibaye inyuma y’aho abantu batandatu(6) bakomeretse ubwo abasirikare batera igisasu cya gerenade mu kivung cy’abantu bageragezaga guhagarika umuntu.

Umutegetsi wo mu ntara ya Kivu y’Epfo yavuze ko umusirikare yari yasinze cyane ibizwi nko kuborerwa, ari mu bwato mu kiyaga cya Tanganyika yica abagenzi umunani harimo n’abana babiri mbere y’uko ahagarikwa.

Si ubwambere havuzwe ubwicanyi bwibasira abaturage bikozwe n’igisirikari cya leta muri Congo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nabwo humvikanye umusirikare wishe umukoroneri n’uwamurindaga , hamwe n’abandi baturage batanu mu ntara ya Ituri.

Uyu mwicanyi kandi bivugwa ko na we nyine yari yasinze bikabije, gusa yahise yicwa na mugenzi we ubwo yageragezaga guhunga.

Abaturage bo mu majyaruguru ya DR Congo bamaze imyaka irenga 20 bari mu bitero bibambura ubuzima rimwe na rimwe, igihe cyose bikorwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho.

Leta ya Perezida Félix Tshisekedi yihaye umukoro wo kurangiza burundu imvururu zihora muri ako gace.

Hashize umwaka intara ya Kivu ya Ruguru na Ituri zishyizwe mu mategeko adasanzwe ya gisirikare.

Ariko kugera n’ubu ubu nta kintu gifatika kirashyikwako mu gihe inyeshamba ndetse rimwe na rimwe n’abasirikare bataye umurongo bakomeza bahitana ubuzima bw’abanyagihugu.