Print

Ibyihebe bya Al-Shabaab byigambye igitero cyangije benshi muri Somaliya

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 19 April 2022 Yasuwe: 397

Agatsiko k’ibyihebe byo mu mutwe wa Al-Shabaab kamaze gutangaza ko ariko kari inyuma y’igitero cya gabwe ku nteko ishingamategeko muri Somalia ,aho umumotari yinjiye akiturikirizaho igisasu.

Nkuko byatangajwe nabari aho hafi, ngo babonye umumotari winjiye bitunguranye ku marembo y’inyubako ,ubwo inteko ishingamatego imitwe yombi bari bateranye bari mu mirimo y’inteko , maze ahita yishwanyurizahoicyo gisasu gikomeretsa benshi barimo nabari ku burinzi ndetse n’abaturage batandukanye.

Abagize inteko n’aba senateri bategetswe kuguma mu nyubako , byatumye ntanumwe muribo wakomerekejwe n’igisasu.

Umuryango w’abibumbe ushinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu (UNSOM) wahise usohora itangazo ryamagana iki gitero, uvuga ko ari ubugizi bwa nabi bwibasira abaturage kandi ko uwabikoze agomba kubiryozwa byihuse.

U muryango w’abibumbe UN kandi wifatanije n’abanya Somalia ku muhate bakomeje gushyira mu gutegura amatora azasiga igihugu gihawe uzakiyobora wubahiriza uburenganzira bw’abene gihugu ubwabo.