Print

Kuki ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi bitifuza ko Le Pen yatorerwa kuyobora Ubufaransa?

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 19 April 2022 Yasuwe: 2262

Uburayi bukomeje kugaragaza igihunga butewe n’uko Le Pen uhanganye na Macron mu matora y’igihugu cy’Ubufaransa ashobora kumutsinda.

Abategetsi b’ishyirahamwe ry’ ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi, EU, basubiye mu mirimo kuri uyu wa kabiri nyuama y’akaruhuko nk’umunsi mukuru wa Pasika
Gusa ,nyuma y’ibyo, icyerekezo cy’uyu muryango kirimo kurwanirwa mu matora ari kubera mu Bufaransa.
Umukandida w’umu extremiste, Marine Le Pen, avuga ashikamye ko nta mugambi uhishe wa "Frexit afite".

Ariko abo batavuga rumwe bavuga ko politike yiwe ishobora kubangamira igitinyiro cy’Ubufaransa muri EU.

Abamushyigikiye bavuga ko iryo shyirahamwe ryananiwe gukura isomo muri Brexit.

Abanyagihugu bazatora hagati y’umudamu Le Pen na prezida uhari ubu Emmanuel Macron, uyoboye ishyaka rya La Republique En Marche.

Le Pen we ayoboye ishyaka rya Rassemblement National, yagiye yinubira uko abona EU yitwara muri ayo matora.

Muri 2017, inyandiko yiwe yemera ko hazaba amatora kamarampaka yo kuguma muri EU, nyuma y’amezi atandatu y’ibiganiro byo kugerageza guhindura uko iryo shyirahamwe ryubatse.

Ariko usomye neza muri iyo nyandiko yo muri uyu mwaka "22 measures for France" (Ingingo 22 ku Bufaransa), nta na hamwe avuga ataziguye EU.

Ikindi kitakirimo n’ugukura Ubufaransa mw’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe, Euro.

umunyamabanga w’Ubufaransa akaba n’umuyoboke wa ’En Marche’, Jean-Baptiste Lemoyne yemeza ko uko kugabanya amakari bigamije gushaka "gushyikira ubutegetsi".

Yagize ati: "Ariko aracyanegeka zimwe mu nkingi za EU."

Icyo umuntu atahakana n’uko intsinzi ya Le Pen yatera impagarara mw’ishyirahamwe ry’ubumwe bw’Uburaya.

Bitandukanye n’Ubwongereza, Ubufaransa buri mu bihugu byashinze icyavuyemo Ubumwe bw’ Uburayi kandi ubu ni cyo gihugu cya kabiri gitanga amafaranga menshi muri iryo shyirahamwe.

Marine Le Pen ashaka kugabanya amafaranga Ubufaransa bushyira muri EU, akongera amategeko yo kugenzura imbibe hanyuma agashyiraho amatora ya kamarampaka mu gukumira abimukira binjiye badakurikije amategeko.

Ibyo harimo no guha umwanya w’imbere abafaransa mu kubahesha imfashanyo, inzu hamwe n’akazi.

Amategeko nk’aya aratandukanye n’ayagenga ukwishyira ukizana hamwe n’uko amategeko ya EU aza hejuru y’ay ibihugu.

N’ikibazo cyo kwigira inshuti y’abaturage afite,kuko ari kubaha uburengenzira bwo guhitamo ibyo ubona bikubereye, nk’uko bivugwa na Jonathan Eyal wo mu kigo Royal United Services Institute (Rusi) gikurikirana uko ibintu biteye mu bategetsi.

Avuga ko imigambi yiwe ishobora kuganisha ku kubuza EU gukorera hamwe ibindi bihugu byigize nka Pologne na Hongrie, byakwifatanya n’Ubufaransa mu kugerageza kugabanya ububasha bw’urwego rutwara Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Uburaya.