Print

Miss Mutesi Jolly ntakigiye mu birori by’Isabukuru ya Gen Muhoozi yari yatumiwemo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 April 2022 Yasuwe: 2063

Tariki ya 18 Mata 2022, nibwo Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka , abinyuije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko mu birori byo kwizihiza isabukuru ye, Nyampinga w’u Rwanda wo muri 2016, Mutesi Jolly nawe ari umwe mu batumiwe bazabyitabira Ikirori k’isabukuru ye yamavuko.

Aho yagize ati” “Jolly Mutesi ,wabaye nyampinga w’u Rwanda , Inshuti yanjye ya kera , nawe azaba ari mu birori by’isabukuru yanjye, tuzagirana ibihe byiza.”


Miss Mutesi Jolly yabwiye Lt Gen Muhoozi wari wamutumiye mu birori byo kw’izihiza isabukuru ye ya mavuko y’imyaka 48 ko atazabasha kwitabira ibi birori ibi , nawe akoresheje urukuta rwe rwa Twitter yagize ati” Ibyishimo nibyanjye Musaza wanjye, ntago mbashize kuzitabira ikirori cyawe , Ariko ubutaha nzaza. Nkwifurije indi myaka myinshi. Isabukuru nziza y’amavuko!”.

The pleasure is all mine my Brother,should I not manage to come this time ,I will next time . I wish you many more years.Happiest birthday 🥂 ! https://t.co/9wN5qRypHg

— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) April 19, 2022

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse akanaba imfura ya Perezida Yoweri Museveni azizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.ariko yakirwe ku meza na se Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuwa 24 Mata 2022 n’anandi banyacyubahiro bazaba bitabiriye ibyo birori, barangajwe imbere na Perezida Kagame w’u Rwanda Gen Muhoozi ubwe yamaze kwemeza ko azaza kumushyigikira.

Abahanzi barimo Masamba wo Mu Rwanda nabo muri Uganda barimo Jose Chameleone, Bebe Cool n’abandi bazaririmba mu birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, kwinjira biza ari ubuntu ndetse kurya no kunywa nabyo bizaba ari ubuntu.