Print

AFCON2023: Amavubi yaje mu itsinda rimwe na Senegal , menya urutonde rwa tombola

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 April 2022 Yasuwe: 708

Ku munsi w’ejo tariki ya 19 ku Isaha ya saa 19:00’ z’i Kigali mu Rwanda nibwo tombola yabaye ibera muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Jonesburg.

U Rwanda rwari mu gakangara ka 4 kumwe n’ibindi bihugu 11 ari byo; Tanzania
Central African Republic, Sudan, Burundi, Ethiopia, Eswatini, Lesotho, Botswana, Liberia, South Sudan na São Tomé and Príncipe.

Udukangara twari 4 aho buri kamwe karimo amakipe 12, amakipe akaba yarashyizwe mu nkangara bitewe n’uko akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA.

U Rwanda rukaba rwatomboye mu nkangara 3 za mbere aho rwahise rwisanga mu itsinda rya L kumwe na Senegal ya Sadio Mane ifite igikombe giheruka, Mozambique n’ubundi bari kumwe mu majonjora ashize hakiyongeraho n’igihugu cya Benin, amatsinda yose ni 12 buri rimwe rigizwe n’amakipe 4. Amakipe 2 ya mbere mu itsinda niyo azabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Amavubi yaherukaga kubura iyi tike ari kumwe na Cameroon na Cape Verde,yisanze mu itsinda rya 12 hamwe na Benin,Mozambike na Senegal y’ikigugu.

Amavubi ari mu itsinda rishoboka kuko uretse Senegal, andi makipe 2 bari kumwe ntabwo yari mu gikombe cy’Africa giheruka kubera muri Cameroon.

Si ubwa mbere amavubi azaba ahuye na Benin kuko bakinnye muri 2011 u Rwanda runayitsindira iwayo igitego 1-0 ariko yari yarutsindiye i Kigali 3-0.

Mozambique n’ u Rwanda bahuye kenshi kuko bamaze guhura inshuro 3 mu myaka 7 ishize ubu bigiye kuba ku nshuro ya 4.


Comments

rugaju 20 April 2022

Muri football nta nzira yi busamo ibaho iyo Ferwafa ibesha muri development iba yibesha gukinira mu ma zone byabaye nkikinamico interscolaire, interzone,interquartier, none dutombeye Senegal ubwoba tayari Senegal twatomboye ibona cash ya FIFA nkayo mu Rwanda tubona ariko Ferwafa nta structure bafite bagenderaho. Kula kulipa.murakoze