Print

Wa Mushinwa wakubise abakozi be abaziritse ku giti yakatiwe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 April 2022 Yasuwe: 1786

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Mata 2022, wategetse ko Umushinwa Shujun Sun afungwa imyaka 20 nyuma yo kumuhamya icyaha cy’iyicarubozo yakoreye abakozi be abashinja kumwiba amabuye y’agaciro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi nirwo rwakatiye uyu mushinwa, rutegeka ko ahita afatwa agafungwa ntayandi mananiza

Shujun Sun yarezwe muri dosiye imwe na Renzaho Alexis wari Enjeniyeri ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano mu kigo cya Shujun Sun gikorera mu Turere twa Rutsiro na Nyamasheke. Bagejejwe mu butabera bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwategetse ko Shujun Sun ahabwa igihano cy`igifungo cy`imyaka 20 naho Renzaho Alexis agahanishwa igifungo cy’imyaka 12.

Rwanzuye ko Shujun Sun afatanya na Renzaho kwishyura Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien buri wese 2.500.000 Frw y’indishyi z’akababaro k’ibyo bakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw y’ingwate yatanze aregera indishyi; Bihoyiki agahabwa 2.500.000 Frw y’akababaro k’ibyo yakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw.
Icyakora Shujun Sun na Renzaho Alexis bibukijwe ko bafite ukwezi kumwe ko kujuririra icyemezo cy’urukiko.