Print

Mc Nario uherutse kubatizwa yavuze impamvu yavuye mu byisi n’icyamukuye kuri Flash Tv

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 April 2022 Yasuwe: 1459

Mc Nario wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye mu myidagaduro akishimirwa na benshi yatangiye gukorera kuri Flash Tv muri 2014. yavuze ko kugeza ubu yafashe umwanzuro wo kuva mubyo yita ibyisi agahitamo indi nzira y’agakiza kuko ariyo yaboneramo amahoro kuko aho yari ari ntakintu yigeze ahakura uretse ibihombo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yago yagarutse ku rugendo rwe mbere yo kwakira agakiza yavuze ko yari umuntu wishimira gutwika uhora yishimye ariko kera Mama we akaba yarigeze kumubaza icyo yifuza kuzaba amubwira ko azakizwa,ati nubwo nabaga ndimo gutwika ariko numvaga muringe bitazaramba.

Mc Nario uherutse kubatizwa mu itorero rya Zion Temple n’umuhungu we Junior Nario agasengerwa yavuze ko mu bintu byamufashije kubasha gufata umwanzuro ari uko ibyo yari arimo nta musaruro yigeze abikuramo yagize ati" Urebye imyaka namaze muri biriya bintu nakabaye mfite ibintu bifatika pe ariko mukuri ntabyo kandi abandi dukorana nkabona baratera imbere buri munsi yahaye urugero umunyamakuru ati koko imyaka mfite nigihe nahereye nkorera amafaranga nkabaye nta modoka mfite?

Nario yavuze ko kuri we yagize nkicyo yakita inyatsi cyangwa akaba ari Imana yashatse ko abivamo ntibimuheremo umugisha ati’ hari igihe nakoraga ariko nange simenye aho amafaranga agiye noneho nkagira n’abakoresha bishimira kwinjiza ariko ntibahembe uwinjije nkuko bikwiye mu byatumye mva kuri Flash Tv ibyo birimo kuko ni naho mperuka, naratekereje nsanga ndavunika kandi simbone umusaruro niko gufata umwanzuro wo kuhava.

Umunyamakuru yabubajije niba mbere atarakijijwe kuburyo yafashe umwanzuro wo gukizwa yagize ati’ Nta muntu utagira agakiza muri we ahubwo uburyo imyuka ituyobora wayihaye umwanya nibyo bituma wumva ko ukijijwe koko ati tugira imyuka ibiri umwuka w’ibyisi n’uwijuru rero aho tugira amahitamo ariko na none byose ngo tubishobozwa na Kristo uduha imbaraga.

Nario yavuze ko akazi ke ko kuba Mc ntaho kagiye ahubwo we azibanda kuburyo abikora naho abikorera icyakora avuga ko munzu z’utubyiniro( Club) ho atazigera ahakorera kuko kuri we abona ko bigoye kuba wakizwa ujya hariya hantu.

Nario yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza nyuma yo kubona ko ibyisi ntaho byamugeza.