Print

Breaking news: RwandaAir yerekezaga ENTEBBEE muri Uganda yakoze impanuka

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 April 2022 Yasuwe: 3903

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu tariki ya 20 Mata 2022 , RwandaAir yari yerekeje ku kibuga k’indege cya ENTEBBEE muri Uganga , yaguye mu gishanga ubwo umu Umupilote yahuraga n’ikirere kibi akabura Udutara Tumufasha Kumenya aho Amanukira .

Mu butumwa ubuyobozi bwa sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Rwanda banyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter batangaje ko iyi ndenge yahuye n’ikibazo k’ikirere igakora impanuka ikagwa mu gishanga ariko ko ntamuntu n’umwe wakomerekeyemo cyangwa ngo ahure n’ikibazo.

pic.twitter.com/AlvVYFHQAJ

— RwandAir (@FlyRwandAir) April 20, 2022

Biravugwa ko umupilote byabaye ngombwa ko agwa ahegereye igishanga kubera ko atabashaga kubona neza udutara tumufasha kubona ikibuga cyo kugwamo kubera igihu cy’inshi cyari mu kirere.


Comments

RUGENGAMANZI 20 April 2022

Ntimugace igikuba, uwasoma title y’inkuru yari afite uwe wagiye muri iriya ndege yahahamuka.