Print

Maneko zo mu bihugu bya EAC zahagurukiye kurwanya Ibyihebe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 April 2022 Yasuwe: 813

Itsinda ry’abasirikare bakora ubutasi mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba bahuriye iy’ Addis Ababa muri Ethiopian,aho baganiriye ku mutekano w’akarere no kwirinda ibitero by’ibyihebe.

N’inama yitabiriwe n’ibihugu bya Ethiopia, Djibouti, Sudan, South Sudan, Somalia, Tanzania na Uganda.

Ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uburyo bakongera imbaraga mu kurindi umutekano mu bihugu by’aka karere no gukomeza guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo bibateza umutekano muke .
Wabaye umwanya wo gushyira ku murongo uruhuri rw’ibibazo bibangamiye ibihugu bya EAC mu mutekano, biha n’ingamba zo guhangana nabyo kandi bakazongera guhura ubutaha hari icyakozwe gifatika.
Minisitiri w’umutekano muri the Ethiopian yatangaje ko ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’ibyihebe no kurandura mitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri ibi bihugu bya EAC.

The eastafrican yanditse ko nyuma y’iyi nama ibihugu bihuriye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba byemeranije gutangira imikoranire mu gucunga neza ibyaha byambukiranya imipaka.

Muri ibyo byaha havuzwe mo bimwe mu bihangayikishije cyane. birimo icuruzwa ry’abantu, ibikorerwa ku mbuha nkoranyambaga,ibyaha by’abaturage basanzwe no kwangiza ibidukikije.
Biteganijwe ko inama nk’iyi izakurikiraho izabera muri Uganda