Print

Shaddyboo ku isabukuru ye yivuze ibigwi ahishura kimwe mu bintu adashobora guhagarika

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 April 2022 Yasuwe: 1982

Ni kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Mata 2022 Shaddyboo arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram uyu mu gore w’abana babiri yavuze ko yishimira ibyo yagezeho muri uyu mwaka wose ashimira n’Imana yabimushoboje.

Mu butumwa yanditse yagize ati"Ku munsi w’amavuko yange ndashaka kwishimira ubwange kuw’uko nagize gukomera, kwwihangana,no gutinyuka guhangana n’ibintu byose byambayeho muri uy mwaka wose nkanashimira Imana yabinshoboje nkabasha no kwiteza imbere.

Uretse nawe ubwe n’ibindi byamamre bitandukanye byakomeje kumwifuriza isabukuru nziza babinyujije mu mafoto y’uyu mu nyamideri aherekejwe n’ubutumwa butandukanye bigaragara ko akunzwe.

Mu bamwifurije isabukuru nziza harimo n’umukunzi we Manzi Jeannot wagize ati" Nkwifurije kuba ubuzima bwakuzanira byose uhora urota rukundo.

Shaddyboo yavutse kuwa 20 Mata 1992 avukira mu Rwanda aba ari naho akurira kuri ubu n’umu Mama w’abana babiri.

View this post on Instagram

A post shared by Shaddyboo (@shaddyboo_92)

Mu butumwa bwa Shaddyboo yavuze ko atazigera na rimwe ahagarika Kwikuda

Shaddyboo yavuze ko yitegura gukora ibirori by’isabukuru ye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Mata 2022 aho azishimira gusangira n’abana mu kwizihiza umunsi we w’amavuko asaba abifuza gufatanya nawe kumushyigikira nkuko basanzwe babikora.


Comments

divin 20 April 2022

Courage cyane mukutugezaho amakur *Jane*