Print

Umutwe udasanzwe w’ingabo za Kenya wahitanye ibyihebe 5 muri Congo.

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 April 2022 Yasuwe: 1788

Abasirikare ba Kenya (KDF) bagabye igitero mu burusirazuba bw’igihugu cya Congo mu gace ka Beni, bica ibyhebe bitanu byo mu mutwe wa Islamic state uzwi nka ( IS-CAP).

Itsinda rya koze ibi , n’irya abarwanyi bakomoka mu bihugu bya Tanzania, Africa y’Epfo na Nepal, akakaba igice cy’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo (Monusco).

Indwanyi za Kenya zahabye igitero ku birindiro by’ibyihe bias nibyamazegushinga imizi mu gace ka Beni muri iki gihugu cya DRC.

Ibyihebe byo mu mutwe wa IS-CAP, bikunze kugaba no kuburabuza abaturage ba kongo ,aba Mozambique na Uganda mu buryo buhoraho , kubera ibitero bibagabaho muri iyi myaka 5 ishize.

Mu mwaka ushize,Perezida Uhuru Kenyatta yategetse ingabo ze za KDF kohereza umutwe wingabo zidasanzwe QRF( Quick Reaction Force) muri DRC gutanga ubufasha mu kugarura umutekano mu karere ka Beni iherereyemo,ari naho ibyihebe bibarizwa.

Ikinyacumi cy’imyaka kirihiritse uburasirazuba bwa Congo burangwamo umutekano muke n’ibitero bya hato na hato byatumwe ubu abasaga Miriyoni barakuwe mu byabo.