Print

Theresa May wigeze kuyobora Ubwongereza ntashyigikiye kohereza impunzi mu Rwanda

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 April 2022 Yasuwe: 734

Mu minsi shize nibwo urwanda rwasinye amasezerano n’igihugu cy’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda mu gihe baje mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Bamwe muri abo bimukira bakimenya inkuru y’uko bazoherezwa mu Rwanda ,babyamaganiye kure ndetse banatangaza ko bahitamo kwiyahura aho kwemera iryo bwirizwa.

Nyuma y’ibi byose, hakurikiyeho abantu kugiti cyabo barimo abavuga rikijyana bamaganiye kure umugambi w’ubwongereza wo kwiyorohereza umuzigo w’abo bimukira bakazanwa mu Rwanda.

Utahiwe ni Theresa May wahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza nawe wanenze umugambi wa leta yabo wo kohereza abimukira basaba ubuhungiro mu Rwanda.

May yabwiye inteko ishingamategeko ko adashyigikiye uriya mugambi kubera impungenge ze niba wujuje ibisabwa ku "mategeko, gushoboka no gutanga umusaruro".

Minisitiri w’ubutegetsi Priti Patel yavuze ko iyo gahunda izaba "ingorane ikomeye ku bambutsa abantu bitemewe" kandi uzahagarika imfu z’abantu mu nzira mbi bajya mu Bwongereza.

heresa May nawe wabaye minisitiri w’ubutegetsi ashinzwe politiki y’abinjira n’abasohoka y’Ubwongereza hagati ya 2010 na 2016, yabajije niba uyu mugambi w’igerageza utazongera kuzanwa kw’abagore n’abana.

Ni nyuma y’amakuru ko abagabo b’ingaragu bambuka binyuranyije n’amategeko bajya mu Bwongereza ari bo bazoherezwa mu Rwanda.

Muri iyi gahunda yatangajwe mu cyumweru gishize, abantu byemejwe ko binjiye bitemewe mu Bwongereza bazoherezwa mu Rwanda, abo ibyabo bizigirwa, bagahabwa ubuturo bw’igihe kirekire cyangwa bagasubizwa mu bihugu bakomokamo.

Kuzana aba bimukira mu Rwanda birakomeza kwamaganwa na bamwe mu bavuga rikijyana. Ariko ku ruhande rw’Urwanda rwemeye ku bakira batangaje ko ntakibazo bazagira kandi ko bazafatwa neza nk’abandi baturage basanzwe, bityo ko ntawe bigomba gutera impungenge izo arizo zose.