Hari amakosa meshi abantu bakunze gukora ariko hari amwe adashobora gucika umugabo wawe ngo ayagukorero niba koko agukunda by’ukuri.
1.Ku kwima umwanya
Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntashobora kukuburira umwanya igihe cyose ntabwo azakugira amahitamo yanyuma ahubwo aguha umwanya mu byo akora byose, akakwereka ko aguhozaho kumutima.
2. Kuvuga amagambo agusebya
Umugabo cyangwa umusore ugukunda akurwanira ishyaka ntashobora kubwira abantu ibintu bigusebya ahubwo agenda akuvugana neza. Ibi biterwa n’uko aba akwibonamo bigatuma igisebo cyawe akigira icye.
3. Kwirengagiza ibikubabaje
Umusose cyangwa umugabo ugukunda by’ukuri uzamubwira n’uko akora uko ashoboye akakuba hafi mu bibazo bikugoye kandi mwaba mwagiranye ikibazo akaguha umwanya mugashakira umuti hamwe aho kukireka kidakemutse kandi aziko kikubangamiye.
4. Kuguca intege
Umugabo cyangwa umusore ugukunda nta buryarya aragushyigikira mu nzozi zawe akakwereka ko uzazigeraho igihe zishoboka ntabwo aguca intege. Yitwara igihe cyose nk’umujyanama wawe niyo utamugisha inama we aribwiriza ukajya wumva akugira inama zatuma ubuzima bwawe buba bwiza cyane by’umwihariko ubuzima bwawe bw’ahazaza.
5. Kuguhanganisha abandi bakobwa
Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azigera agushyira hagati y’abandi bakobwa cyangwa abagore ngo mu muhanganire ahubwo abo bose ahita abashyira ku ruhande akakwereka ko ubarenze kandi ko yamaze kuguhitamo.
6. Nta gutanya n’umuryango wawe
Umukunzi wawe naba agukunda by’ukuri ntabwo azatuma umubano wawe n’ababyeyi bawe uzamo agatotsi kubera we ahubwo akora uko ashoboye ugakomeza kubana neza n’umuryango wawe kuko aba azi ko uwo muryango wawe ari nk’umuryango we.
7. Gusohokana n’abandi bakobwa afite intego yo kubatereta
Umugabo cyangwa umusore ufite umugore cyangwa umukobwa akunda by’ukuri ntabwo ashobora gusohokana n’undi mugore cyangwa umukobwa bitari muri gahunda z’akazi. Umukunzi wawe nasohokana n’undi mukobwa cyangwa umugore ukabibona ko icyo yari agamije ari ugutereta azaba atagukunda by’ukuri.