Print

RDC: Leta yazamuye umushahara w’abakozi ku kigero cya 30%

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 April 2022 Yasuwe: 1080

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yazamuye umushahara fatizi ba Leta ,yongeraho 30%.
Iki cyemezo cya Guverinoma ya DRC kirahita gitangirana n’uku kwezi turimo kwa 4/2022.

Jean-Pierre Lihau uyobora Minisitiri y’Umurimo yavuze ko uhereye none Leta yafashe icyemezo cyo cyo kongera umushahara fatizo ku bakozi bose bakorera Reta, kuyo wahembwaga hakiyongeraho 30% uhereye uku kwezi kwa Mata turimo.
Yagize ati” guverinoma yongereye umushahara fatizo ku bakozi bose bakorera leta ho 30% mu gihembwe cya kabiri ndetse biteganyijwe ko mu gihembwe cya gatatu uziyongeraho 45%.”

Jean-Pierre Lihau yabwiye Radio okapi ko byavuye mu bushake bwa leta bwo gushyigikira abakozi bayo, kuzamura ubushobozi bwo guhaha no kubafasha guhindura imibereho yabo. Yibukije ko guverinoma yagabanyije imisoro y’abakozi ikava kuri 15% ikagezwa kuri 3%.

RDC ifashe icyemezo cyo kuzamurira umushahara abakozi bayo nyuma gato y’aho aba bakozi n’abaturage ba Congo muri rusange bari batangiye kwinubira ibiciro byuriye cyane ku isoko imbere mu gihugu, aho ku biribwa bisanzwe bikenerwa ibiciro byikubye kabiri.


Comments

kalisa 20 April 2022

Nonese twebwe abanyarwanda, dufitiki gituma batongera salary zabakozi. Kuko niba covid-19 & price of fuel and cooking oil + saop. ntihabe change kuri salary zabakozi twebwe haburiki. Ex: Abaganga ,mwarimu, inzego zu mutekano. Barebe uko babigenza natwe.


ALIAS 20 April 2022

U Rwanda narwo nirurebe uko rubigenza abakozi ba leta guhaha bisigaye bigoye cyane!