Print

Kiliziya Gatolika muri America izishyura akayabo Imiryango y’ abana bafashwe ku ngufu

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 21 April 2022 Yasuwe: 284

Diyoseze Gatolika y’i New Jersey mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) yemeye kwishyura miriyoni 87.5 z’amadolari ku bantu amajana bayireze ko bakorewe ibyaha bishingiye ku gitsina. Niyo mafaranga yambere menshi kiriziya gatorika muri amerika izaba yishyuye.

Uyu mwanzuro hagati ya Diyoseze y’i Camden, hafi y’umugi wa Philadelphia, n’abantu 300 bakorewe ibi byaha mu myaka y’1970 n’1980 watangajwe kuri uyu wa kabiri.

Kiriziya Gatorika muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika imaze imyaka ishinjwa ibyaha bishingiye ku gitsina byakozwe n’abapadiri bayo.

Hagati y’imyaka y’1950 na 2016, Gatolika yo muri Amerika yakiriye ibirego 18.500 ku bakozi bayo 6.700 nkuko biri ku rubuga rwa interineti bishop-accountability.org.

Abakuru abatari bake muri Kiriziya Gatorika muri Amerika byabaye ngombwa ko begura kubera ibyo bashinjwaga, aba barimo na na Kardinal Bernard Law.

Mu mwaka ushize, Theodore McCarrick, yahoze ari Kardinal muri kiriziya Gatorika y’i Roma muri Amerika yajyanywe mu rukiko aregwa ibyaha nk’ibyo byo gufata ku ngufu abahungu bato . yavuze ko ari umwere , nta cyaha cyo gusambanya abana bato yakoze.