Print

Amahirwe ya Rayon Sports na AS Kigali asigaye ku gikombe cy’Amahoro

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 21 April 2022 Yasuwe: 1217

Rayon Sports na AS Kigali zageze muri 1/4 mu gikombe cy’Amahoro nyuma y’imikino yo kwishyura yatangiye kuwa kabiri tariki 20 Mata 2022 mu Rwanda.

Hakinwe imikino itatu ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro. Iyo mikino yasize Rayon Sports itsinze Musanze FC 3-1 irayisezerera.

Umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,kuri uyu wa 20 Mata 2022, amakipe yombi yerekana umukino mwiza muri rusange.

Rayon Sports yakinnye umukino mwiza ugereranyije n’uwo bakinnye ubwo baherukaga gutsinda ikipe ya Gorilla FC muri shampiyona.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 24 ku mupira waturutse kuri koruneri, ku wundi mupira waturutse kuri koruneri n’ubundi ku munota wa 56 myugariro Niyigena Clement yafashije Rayon Sports kubona igitego cya kabiri mu gihe itaherukaga kwinjiza igitego kirenze kimwe mu izamu mu mikino 11 yari ishize.
Ikipe ya Musanze yagerageje kwerekana umupira mwiza muri rusange. Binyuze ku ruhande rw’ibumoso, Harerimana Obed yagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina maze akorerwa ikosa na myugariro wa Rayon Sports, Musanze FC ihabwa penaliti yatsinzwe neza na Samson Irokan Ikechukwu ku munota wa 61. Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na rutahizamu Musa Esenu ku munota wa 70 w’umukino. Ikipe ya Musanze FC yasoje umukino ari abakinnyi 10 dore ko Niyitegeka Idrissa ukina hagati mu kibuga yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukorera Essomba Willy Onana ikosa.

Rayon Sports yasezereye Musanze FC muri 1/8 ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino ibiri dore ko mu mukino ubanza wabereye i Musanze amakipe yombi yari yanganyije 0-0. Ibi bikaba bizatuma Rayon Sports ihura n’ikipe ya Bugesera FC na yo yasezereye Gicumbi FC ku giteranyo cy’igitego 1-0 yayitsinze mu mukino wo kwishyura wabereye i Bugesera nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza wabereye i Gicumbi.

Mu wundi mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yanganyije 0-0 na Etincelles FC ariko Etincelles FC isezererwa kubera ibitego 2 yinjirijwe mu rugo ubwo yakiraga AS Kigali mu mukino ubanza bakanganya ibitego 2-2. AS Kigali izakina n’ikipe ya Gasogi United muri 1/4.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022 mu mukino usoza imikino ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, APR FC irakira Amagaju FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, umukino ubanza APR FC ikaba yaratsinze igitego 1-0.