Print

Meteo Rwanda iraburira kwitega imvura nyinshi muri iyi minsi yanyuma y’ukwezi kwa Mata

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 22 April 2022 Yasuwe: 495

Mu minsi isigaye ya Mata hazagwa imvura iruta iyabonetse mu byumweru bibiri bishize

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kivuga ko mu gice cya gatatu cy’uku kwezi kwa Mata 2022 (kuva tariki 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iruta iyabonetse mu gice cy’amatariki y’uku kwezi yabanje.

Iki kigo kivuga ko hazaboneka imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150, ariko inyinshi iri hagati ya milimetero 130 na 150 ikaba iteganyijwe mu turere twa Rubavu na Rutsiro, henshi mu turere twa Nyamasheke, Nyabihu, Burera, Musanze, Gakenke na Rulindo, mu burengerazuba bw’uturere twa Ngororero, Gicumbi na Karongi.

Ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, hamwe no mu burengerazuba bw’uturere twa Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe, amajyaruguru y’uturere twa Muhanga, Kamonyi, Huye na Gasabo, mu
majyepfo y’Akarere ka Nyanza n’igice gito cy’Akarere ka Gisagara, ho hateganyijwe imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 110 na 130.
Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, mu gihugu muri iki gihe (ubusanzwe ikaba ijya iba hagati ya milimetero 30 na 100).

Iminsi iyi mvura izagwamo izaba iri hagati y’itandatu (6) n’umunani (8). Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda rururimo, ryongereraimbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

Hateganyijwe kandi Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 9 ku isegonda mu turere twa Nyagatare na Kirehe, henshi mu turere twa Gatsibo, Nyanza, Karongi, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, no mu bice bimwe by’uturere twa Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Gakenke na Rubavu.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’Igihugu.

Meteo ivuga kandi ko hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere
Selisiyusi 17 na 29 mu Rwanda, cyane cyane mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, mu Kibaya cya Bugarama n’igice cy’Amayaga, hazumvikana uburi hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 23 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rusizi no mu Ntara y’Amajyepfo, uretse mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya degere Selisiyusi 20 na 23, na ho mu majyaruguru y’Intara y’Amajyaruguru muri Parike y’Igihugu y’Iburunga, mu burengerazuba bw’uturere twa Nyabihu na Ngororero, mu burasirazuba bw’uturere twa Rubavu na Rutsiro, no muri Parike y’Iguhugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe bubaho mu kwezi kwa Mata muri iki gice cya gatatu cyako.

Mu ngaruka ziteganyijwe zizaterwa n’imvura, inkuba n’umuyaga harimo imyuzure mu
mihanda iherereye hafi y’imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y’imigezi ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka bibangamira imodoka, inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri no gutwarwa kw’ibisenge by’inzu bitaziritse neza.

Hari n’ibiza/impanuka byaterwa no kugwa kw’ibiti biri ahantu hatameze neza cyangwa
amashami y’ibiti, impanuka ziterwa n’imirabyo n’inkuba ahantu hatandukanye
mu gihugu.

Meteo Rwanda ikaba igira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira ibiza.