Print

Abakozi ba Marriott Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,biyemeza umusanzu ukomeye ku Gihugu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 April 2022 Yasuwe: 231

Ku wa kabiri, 19 Ubuyobozi n’abakozi ba Marriott Hotel basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. mu gufasha abakozi b’iyi Hotel gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda n’inzira rwanyuzemo kugera ubwo habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 igahitana abarenga Miliyoni.

Abakozi ba Marriott bahawe ibiganiro bitandukanye barushako gusobanukirwa ubukana n’uburemere bwa Jenoside yaakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi mukuru wa Hotel ya Kigali Marriott, Matthias Widor yagaragaje ko yicujije ku byabereye mu Rwanda.

Yagize ati: “Birababaje cyane kumenya aya mateka mabi, ariko nka Hotel ya Marriott, ubutumwa bwacu ni; Ntibizongere na rimwe kuba haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi. ”

Yongeyeho ko ari yo mpamvu nk’abakozi ba Marriott biyemeje guhuriza hamwe imbaraga zo guha icyubahiro no kumenya ubutwari bw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana abacitse ku icumu rya jenoside mu kubaka igihugu.

Widor yasuhuje ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi yahagaritse itsembabwoko yubaka inkingi ikomeye - ubumwe n’ubwiyunge - abikesheje ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Yahamagariye abakozi bose ba Marriott kwitabira ubumwe nk’icyiza cyo kubaka igihugu, no kukigaragaza ku kazi, mu mashuri, mu miryango ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi muri rusange.

Mbere yo gutemberezwa mu byumba babanje gushyiraho indabo bunamira abashyinguye muri uru rwibutso

Batemberejwe mu byumba byose basobanurirwa amateka