Gen. Muhoozi ukunda gukoresha Twitter cyane yavuze ko ubwo aheruka guhura na Perezida Kagame yamwemereye kubahiriza ibintu bitatu.
Kuri Tweeter ye yagize ati “Umunsi wa mbere mpura na ‘Marume’ mu mezi atatu ashize, namwemereye ibintu byinshi. Icya mbere ni uko nk’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, ingabo zanjye zitagomba gutera u Rwanda. Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana umwanya mu gisirikare nyoboye. Ngo n’ibindi azagenda abikurikizaho.”
The first day I reconnected with my uncle 3 months ago, I promised him a number of things. First of all, as Commander Land Forces, UPDF, my army would never attack Rwanda. Secondly, no security official of Uganda who fights Rwanda would retain his job. More to follow... pic.twitter.com/r1oDESpYOj
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 21, 2022
Ubu butumwa yabukurikijeho amafoto amugaragaza ari kumwe na Perezida Kagame ku munsi yageraga mu Rwanda bwa mbere.
Nta gihe gishize Gen. Kainerugaba atangiye kugenderera u Rwanda ku buryo bwi kurikiranya nyamara bitari bimenyerewe.
Kimwe mubyamururuye ahanini ni ugushyira ku murongo no kugerageza gukemura bimwe mu bibazo bishingiye ku mutekano muke byavugwaga ko Uganda iteza u Rwanda, byanatumye ibihugu byombi bifunga imipaka ibihuza.
U Rwanda rwakunze gushinja Uganda gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigenda bizambya umubano w’ibihugu byombi.
Kimwe mu byari bitegerejwe mu izahuka ry’umubano wabyo ni ifungurwa ry’umupaka no kongera gusubira mu buryo k’ubuhahirane hagati y’ababituye.
Gen. Muhoozi amaze gusura u Rwanda inshuro ebyiri kuva uyu mwaka watangira. Ku nshuro ya mbere yahageze ku wa 22 Mutarama 2022, anahava uwo munsi. Icyo gihe byavuzwe ko yari azanye ubutumwa bwa Se ari we Perezida Museveni wa Uganda.
Nyuma y’igihe gito yongeye kugaruka mu ruzinduko rwamaze iminsi itatu rwabaye muri Werurwe, yongera kuganira na Perezida Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro.
Mu butumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije kuri Twitter icyo gihe, byavuze ko haganiriwe ku mubano w’ibihugu byombi, byanatanze umusaruro urimo ko umupaka uhuza ibihugu byombi, i Gatuna wongeye gufungurwa mu mpera za Werurwe.