Print

Cleophas Barore na Uwera Jean Maurice ba RBA bagiye mu mubare w’abasoje icyiciro cya 2 cya Kaminuza

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 April 2022 Yasuwe: 3606

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022 aba banyamakuru bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza nyuma yo kurangiza amasomo yabo mu Ishuri rikuru rya Kiliziya Gatulika rya Kabagyi (ICK) rihererye mu Karere ka Muhanga ari naho habereye uyu muhango.

Aba banyamakuru barangije uyu munsi, barimo abasanzwe bazwi cyane mu Rwanda nka Barore Cleophas na Uwera Jean Maurice basanzwe bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Barore warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru, asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), akaba amenyerewe mu biganiro bikomeye akora ku bitangazamakuru bya RBA.

Barimo kandi Titian Mbangukira uyobora Radio Isuba, akaba n’umuvandimwe ugwa mu ntege Cleophas Barore bombi bakaba barigeze gukorana mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kikiri ORINFOR.

Mu bandi barangije, harimo Didace Niyifasha usanzwe ari Umuyobozi wa Radio Inkoramutima na we akaba ari umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga.

Barimo kandi Safari Lambert usanzwe umukozi wa RADIOTV10 ushinzwe ibijyanye na Tekinike ya Radio 10, ndetse na Issa Kwigira ukorera Flash FM.