Print

Ubuhanga budasanzwe bwa Esther na Ezekiel muri Canad’s Got Talent bukomeje kuvugisha benshi -(Video)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 April 2022 Yasuwe: 1180

Aba bana banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka kuwa 20 Mata 2022 Akanamankemurampaka kari kagizwe na Simon Cowell na Howie Mandel bamenyekanye muri America’s Got Talent, Lindsay Ell na Kardinal Offishall wamenyekanye mu ndirimbo ‘Dangerous’ yakoranye n’umuhanzi Akon bose basanzwe bazwi muri Canada’s Got Talent.

Aba bana ubwo bageraga imbere y’akanama nkemura mpaka bagaragaje ko bafite ibyishimo bidasanzwe byatumye abari baraho babishimira bataratangira kuririmba noneho batangiye biba akarusho.

Mbere yuko baririmba babanje kuganira kunkuru y’ubuzima bwabo bavuga ko batagize amahirwe yo kurerwa na nyina ariwe Julie Mutesasira usigaye uba muri Canada kuko yabasize bakiri bato.

Aba bana bavuga ko Mama wabo yabasize kuko atari abashije ubuzima bwo muri Uganda kuko aryamana n’abo bahuje igitsina kandi Se ubabyara yari umuvugabutumwa.

Esther na Ezekiel baaririmbye indirimbo ‘No Air’ y’umuhanzi Jordin Sparks na Chris Brown indirimbo yahagurukije batatu mubari bagize akanamankemurampaka ndetse nabari bitabiriye uwo muhango bose barahaguruka ubona ko baryohewe n’ubuhanga ndetse n’impano aba bana bakiri bato bagaragaje.

Iri rushanwa barimo ryashinzwe na Simon Cowell, rirazwi cyane kuri Televiziyo zirenze 194 ku Isi yose. Rinafite igihembo cya Guinness World Records ku bwo kugira umubare munini w’abarikurana ku Isi.