Print

Birakekwa ko hari andi mashusho agaragaza Kim Kardashian asambana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 April 2022 Yasuwe: 2055

Amashushu ya Kim Kardashian asambana n’uwahoze ari umukunzi we Ray J yafashwe mu 2002 akaza gusakazwa mu 2007, yongeye kugarukwaho kubera ‘game’ umuhungu we yarebye kuri internet.

Aya mashusho yavugishije benshi agaragaza umwana wa Kim Kardashian ari gukina ‘game’ hakazamo akanya ko kwamamaza aho nyina agaragara yasamye cyane ameze nk’uri gukora imibonano mpuzabitsina mu cyiswe "Kim Kardashian experience" aho bisa nk’aho hari andi mashusho ya kabiri agiye kujya hanze y’uyu mugore asambana.

Saint West agaragara yiruka agiye kwereka nyina amashusho aherekejwe n’ifoto ye yasamye abonye, akavuga ati “Buri wese yabibonye, biri kuri Roblox.” Ahita aha nyina mudasobwa ngendanwa aba ari kureberamo aya mashusho arimo ifoto ya nyina yishimye bidasanzwe nk’uri mu gikorwa cy’abakuze.

Ntabwo abakurikiye iki kiganiro byerekaniwemo babona ibiri mu mashusho ariko Kim Kardashian arabyivugira. Ati “Ni ifoto yanjye ndira ndetse ndayireba nkabona ivuga ikintu kitari cyiza. Kimeze nk’amashusho yanjye mashya nsambana. Bimeze nk’aho ari amashusho nsambana atarasohoka.”

Urubuga twa Roblox rwatangaje ko rwahise rusiba ibisa byose n’aya mashusho ya Kim Kardashian ndetse n’itangazo riyamamaza n’uwabishyizeho birakumirwa.