Muri iki cyumweru turi gusoza Aba badepite barateranye bavuga ko batumva uburyo hari ibikorwaremezo bihagije byashyizweho ndetse byanatumye internet ibasha kugera mu gihugu hose ku kigero cya 66% nk’uko Minisiteri ibivuga, nyamara ababona internet ihagije uko babyifuza bakaba ari 22%.
Byatumye Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bemeza ko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na inovasiyo, iyobowe na Minisitiri Ingabire Paula ikwiye gutanga ibisobanuro ku kibazo cya Internet idahagije.
Bavuze ko Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yagakoze ibishoboka ndetse igashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo hashyirweho ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bizafasha abaturage gukemura zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zigendanye n’ikoreshwa rya Internet.
Komisiyo ishinzwe kugenzura ibikorwa bya Politiki n’isesengura ry’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, yatangaje ko abayigize bavuganye n’Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ikoranabuhanga, Iradukunfda Yves akagaragaza ko internet igera hirya no hino mu gihugu ku kigero cya 66%.
Ibi ariko bitandukanye n’ibigaragara muri raporo yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB igaragaza ko abaturage bagera kuri 59.1% batazi ibirebana na internet ibyo ari byo mu gihe 22% ari bo bagaragaje ko bagerwaho na Internet ihagije.
Icyo kinyuranyo ni cyo cyatumye abadepite bavuga ko bakeneye kumenya impamvu koko internet yaba igera mu gihugu ku kigero cya 66% nyamara abaturage bagera kuri 22% akaba aribo babona ihagije gusa.
Abadepite bavuze ku kibazo cya interineti igenda gake mu gihe hirya no hino mu gihugu no Mu mugi wa Kigali bakomeje kwinubira interineti igenda gake cyane abakoresha iya terefoni zigendanwa.
Hari nabamwe badatinya gushinja amasosiyeti y’itumanaho atanga interineti ko aba agamije indoke ku bakiriya, aho umuntu agura interineti ikarangira ibyo yagombaga kuyikoresha atabigezeho kubera umuvuduko nkene wayo.