Print

Ni gute wakubaka ikizere ku mukunzi wawe mu gihe akuri kure?

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 April 2022 Yasuwe: 1095

Bimwe mu bintu bishobora kubaka ikizere k’umukunzi wawe nubwo waba umuri kure ugatuma yumva ko muri kumwe.

1. Gerageza kumuvugisha kenshi kuruta uko mwavuganaga

Ni byiza ko niba uri kure y’umukunzi wawe udaterera agati mu ryinyo ngo wumve ko azi uko wiyumva mu gihe mutari kumwe gerageza kumuvugisha cyane amenye uko umerewe, umusangize ubuzima bwose urimo kugirango yumve atekanye kandi nawe umwereke ko ushishikajwe no kumenya uko amerewe.

2. Gerageza kubahiriza amasezerano mwagiranye

Kuugirango ube umwizerwa ku mukunzi wawe nuko wubahiriza amwe mu masezerano muba mwaragiranye udategereje ko akwibutsa cyangwa wabona hari nimpinduka zibayeho ukamumenyesha byaba na ngombwa ugasaba imbabazi.
.
3. Irende kumva amabwire

Biragoye ko wakubaka umubano ukomeye cyangwa ikizere ku mukunzi wawe mu gihe wamweretse ko wahaye agaciro ibyo wumvanye abandi, niba binabaye ugomba kumenya uburyo mu biganira utavugira hejuru kandi ukamwereka ko nubwo wabyumvise witeguye kumwumva no kwizera ibyo akubwira kuruta ibyo wumviye hanze.

4. Ibibazo bye bigire ibyawe

Hari uburyo ushobora kwereka umuntu ko umuhangayikiye kabone nubwo mwaba mutari kumwe bigatuma yumva ko ari kumwe n’umuntu