Print

Umukobwa wa Obama yagaragaye yishimanye n’umukunzi we mushya(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 April 2022 Yasuwe: 5569

Hashize iminsi Michelle Obama atangaje ko yishimira kuba abakobwa be bose bafite abakunzi ubwo yari mu kiganiro na The Ellen Show.

Nta minsi irashira Sacha Obama yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Clifton Powell Jr bari gutembera.

Aba bombi Bivugwa Sacha ko batangiye gukundana muri iki cyumweru nyuma yuko nyina avuze ko abakobwa be bose bamweretse ko bafite abakunzi bakuze.

Nk’uko ikinyamakuru Pagesix.com dukesha iyi nkuru cyabitangaje, umukunzi wa Sacha ni umuhungu w’umukinnyi w’icyamamare n’umunyabigwi muri filime Clifton Powell w’imyaka 66.

Powell Jr ureshya na metero 1 na sentimetero 96 wahoze ari umukinnyi wa Basketball kuri ubu ashinzwe ibikorwa by’imishinga y’udushya mu bucuruzi mu makompanyi azwi nka Nike na Peloton.

Sacha n’umukunzi we mushya bahuye nyuma y’uko uyu mukobwa yimukiye i Los Angeles ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza y’Amajyepfo ya California.