Print

M23 n’Ingabo za Leta ya Congo bongeye kurwana nyuma yo kutitabira ibiganiro

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 24 April 2022 Yasuwe: 1226

Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa M23 mu gace Jomba muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa Armée Révolutionnaire du Congo, Ishami rya Gisirikare rya M23, yatangaje ko bagabweho ibitero n’ingabo za leta mu gihe bari mu biganiro.

Ngo bigaragaza ko leta idashaka inzira y’amahoro mu kurangiza ikibazo.

Ati “Uyu munsi guhera saa cyenda n’iminota 50, Ingabo za Leta, FARDC zatugabyeho igitero i Bugusa muri Jomba muri teritwari ya Rutshuru.”

“N’ubu imirwano irakomeje turimo gushaka uko twabasubiza inyuma, biragaragara ko leta idashaka inzira y’amahoro mu kurangiza intambara’’.

Iyi mirwano ije mu gihe hari hatangiye ibiganiro bihuza Perezida Tshisekedi n’imitwe yitwaje intwaro igera ku 10 ikorera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere iheruka yabereye muri Kenya kuwa 21 Mata 2022.

M23 ikaba iherutse kubura imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ishinja leta kutubahiriza amasezerano yashyiriweho umukono i Nairobi muri Kenya mu 2013 aho uyu mutwe wemezaga ko uhagariritse imirwano.

Taliki ya 10 Mata 2022 nibwo M23 yatangaje ko yongeye guhagarika imirwano ku nshuro ya kabiri. Yahise inarekura abasirikare ba RDC yari yafatiye mu mirwano.

Lt Colonel Guillaume Njike Kaiko, Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yashinje abarwanyi ba M23 kubura imirwano nyuma y’agahenge kari amaze iminsi, yemeza ko ingabo za FARDC zikomeje kwihagararaho.

Ati “Nyuma y’agahenge kari gahari, nyuma y’amabwiriza twari twahawe n’ubuyobozi bukuru, abarwanyi ba M23 bagabye ibitero ku birindiro byacu biri i Bugusa.”

“Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa Cyenda z’amanywa. Ibi ni ukwangiza agahenge kari kamaze iminsi natwe nka FARDC twafashe icyemezo cyo kwihagararaho tugahangana nabo.’’