Print

Byari ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Paris Saint-Germain yegukanye Igikombe cya Shampiyona(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 April 2022 Yasuwe: 2291

Mu mwaka wa mbere Lionel Messi akinira ikipe ya Paris Saint-Germain yayitsindiye igitego ku munota wa 68.

Iyi kipe yaje kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo kunganya Lens y’abakinnyi 10 igitego 1-1.

Lens yari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Kevin Danso ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 57, yishyuriwe na Corentin Jean ku munota wa 88.

Kunganya uyu mukino byatumye umutoza Mauricio Pochettino yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya mbere ari muri Paris Saint-Germain.

Abafana bayo ntibishamanye n’ikipe ahubwo bahisemo gusohoka ku munota wa 75 bajya kwishimira hanze kubera kutishimira uburyo ikipe yasezerewe na Real Madrid muri Champions League.

Ntago byari byoroshye ku bakinnyi ubwo igice cya mbere cyarangiraga ari ubusa ku busa kandi ikaba yashoboraga gutsindwa igitego ku mupira wa Jonathan Clauss wakuwemo na Keylor Navas mu minota 45 ibanza.