Print

Perezida Kagame yongeye kugera muri Uganda nyuma y’imyaka 4 bashyamiranye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 24 April 2022 Yasuwe: 3839

Perezida Kagame yagiye muri Uganda mu ruzinduko rwahuriranye n’isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka.

Lt Gen Muhoozi ni we guhera muri Gashyantare uyu mwaka, washyize imbaraga mu kubyutsa umubano wa Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’igihugu cye, nyuma y’igihe u Rwanda rwinubira ubufasha icyo gihugu giha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano no gufata nabi Abanyarwanda bajyagayo.

Amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida Museveni, agaragaza Perezida Kagame agera ku biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda, akakirwa na Perezida Museveni n’abarimo umufasha we Janet Museveni.

Hakurikiyeho ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi, bisoza Perezida Kagame asinya mu gitabo cy’abashyitsi mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda.

Perezida Kagame yaherukaga muri Uganda tariki 25 Werurwe 2018 ubwo yaganiraga na Perezida Museveni ku bibazo by’umubano mubi wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Uwo mubano watumye ku ruhande rw’u Rwanda, rugira inama abaturage barwo kudasubira muri Uganda kugeza igihe icyo gihugu gikemuriye ibibazo byatumaga bahohoterwa n’inzego z’umutekano.

I received H.E President Paul Kagame, the President of the Republic of Rwanda at State House Entebbe this evening. pic.twitter.com/BDsmAqbhUY

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) April 24, 2022

Ingendo za Muhoozi i Kigali mu minsi ishize zasize zitanze icyizere ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi kuko Uganda yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo u Rwanda rwasabaga birubangamiye, narwo rwemera kongera gufungura Umupaka wa Gatuna unyuraho ibicuruzwa byinshi byaba ibivuye muri Uganda no ku Cyambu cya Mombasa bijya mu Rwanda n’ibiva mu Rwanda bijya muri icyo cyerecyezo.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi.