Print

Mu ruzinduko rw’amateka Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 April 2022 Yasuwe: 2023

Abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye ariko by’umwihariko bibanda ku gushimangira umubano, amahoro n’umutekano w’ibihugu byombi n’Akarere muri rusange, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.

Perezida Kagame yageze muri Uganda ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru aho biteganyijwe ko yitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.


Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, yakiriwe na Lt Gen Muhoozi nyirizina aherekejwe na Minisitiri w’Umutekano Jim K. Muhwezi, hamwe n’uhagarariye inyungu za Uganda mu Rwanda Anne Katusiime ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Col Joseph Rutabana.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Uganda mu gihe hari icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri kugenda usubira mu buryo, ahanini biturutse mu biganiro yagiye agirana na Gen Muhoozi mu bihe bitandukanye. Amakuru agaragaza ko Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu myaka ine ishize.

Gen Muhoozi ubwe yatangaje ko yahisemo gutegura ibirori rusange mu kwizihiza isabukuru ye, mu rwego rwo kwishimira aho umubano wa Uganda n’u Rwanda ugeze uzahuka.