Print

#Kwibuka28: Amb. Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda guharanira ko abagoreka amateka batabona urubuga

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 April 2022 Yasuwe: 369

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, Diane Gashumba n’umwe mu bashyitsi bakuru bari aho hamwe na umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ya Suwede Bjorg Sandkjaer, na Chantal Muhigana akaba ari Umuyobozi w’umuryango ‘Urukundo’ ndetse n’abandi batandukanye barimo inshuti y’u Rwanda Terje Osmundsen.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere ndetse asaba ko habaho gukurikirana no guhana abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Chantal Muhigana uyobora umuryango ‘Urukundo’ yavuze ko gusaba abantu kureka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukubabuza ubwisanzure bwo kuvuga.

Yagize Ati: “Gusobanura neza guhakana Jenoside ntabwo bigamije kugabanya ubwisanzure bwo kuvuga ahubwo bigabanya ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma ihinduka ibikorwa bya Jenoside.”

Chantal Muhigana yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ndetse ashimira byimazeyo urubyiruko rwari mu ngabo za RPA batanze ubuto bwabo bagakiza ubuzima bwa benshi.

Terje Osmundsen, wavuze mu izina ry’Inshuti z’u Rwanda, yashimye aho igihugu cy’u Rwanda kiri uyu munsi ndetse ashimangira ko ibikorwa ngarukamwaka byo kwibuka, isi ikwiye kubiheraho yigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Umunyamabanga muri Minisiteri yUbubanyi n’Amahanga ya Suwede, Bjorg Sandkjaer, yavuze ko imiryango mpuzamahanga kuba yarananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikomere mu maso y’ikiremwamuntu.

Ati: “Mu 1994, imiryango mpuzamahanga kunanirwa guhagarika Jenoside ni i nkovu mu maso y’ubumuntu. Amahanga arasabwa gufata ingamba zo kurwanya inzangano, n’ibikorwa byibasira abantu cyangwa amatsinda.”

Ambasaderi Diane Gashumba wavuze nk’umushyitsi mukuru, yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano zo gusangiza inkuru z’ibyabayeho yaba ku miryango mpuzamahanga ndetse n’ibisekuruza bizakurikira kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.

Ati “Abanyarwanda bafite inshingano zo gusangiza inkuru zacu, ibisekuruza bizaza, imiryango mpuzamahanga kugira ngo ijambo ‘ntibizongere’ ribe impamo. Ntidushobora kwirara muri iyi nshingano kandi tugomba gucengeza iyi myumvire mu bisekuruza bizaza kuko tugifite ibiteye ubwoba byinshi.”

Yakomeje agira ati: “Twamaganye amagambo atesha agaciro kandi ahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuvuze ‘Oya’ ku barenga ku kurwanya ukuri.”

Amb gashumba yakomeje avuga ko u Rwanda rutazigera rwemerera ibikorwa by’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba Abanyarwanda kwiyemeza no guharanira ko abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batahabwa urubuga.