Print

Nijeriya: Abantu 110 bapfuye bakongotse mu kirombe peterori bacukuraga magendu

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 25 April 2022 Yasuwe: 417

Abantu bateraniye ku kirombe gicukurwa mo Peterori i Egbema muri leta ya Imo state, iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya, kw’itariki ya 24/04/2022

Abantu 110 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye mu majyepfo ya Nijeriya, ubwo ikirombe gicukurwamo peterori mu buryo bwa magendu ryadutsemo umuriro mu mpera z’iki cyumweru dusoje .

Ishami rishinzwe ubutabazi muri iki gihugu rya tangaje ko abantu benshi barembye cyane nyuma yo gukomeretswa n’umuriro bikabije , abandi bakaba bahasize ubuziama.

Igiporisi cyavuze ko icyo kirombe cyahiye kiri hagati y’ama leta ya Rivers na Imo acukurwamwo peterori.

Ibiro bya Perezida wa Nijeriya Muhammadu Buhari kuri iki cyumweru byavuze ko iyi mpanuka ari akaga kagwiriye igihugu . byavuze kandi ko abafasha icyo kirombe mu buryo bw’amafaranga bagomba guhita bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.
Perezida Buhari yahise ategeka ibigo bishinzwe umutekano n’ibishinzwe iperereza kongera ingufu mu gucunga ibirombe byose bicukurwa mu buryo butemewe mu gihugu .

Inkongi y’umuriro ku birombe bya peterori muri Nijeriya yahitanye abantu benshi yabereye mu ntara ya Jesse iri mu majyepfo y’igihugu mu kwezi kwa cumi 1998, ihitana abanyagihugu barenga 1.000.