Print

Impinduka Nshya mu ikipe ya AS Kigali yamaze gusezerera abatoza 2 Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 April 2022 Yasuwe: 994

Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yas hampiyona iheruka, ikipe ya AS Kigali yafashe umwanzuro wo gusezerera umutoza mukuru Mike Mutebi ndetse na Jackson Mayanja wari umwungirije.

Mu mikino 10 ya shampiyona AS Kigali iheruka gukina, iyi kipe yatsinzemo imikino itatu gusa, itsindwa itatu, mu gihe indi mikino ine yayinganyije, byatumye aba batoza bashinjwa umusaruro udahagije barasezererwa.

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali Gasana Francis yagiranye na KT Radio dekesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mutoza n’umwungiriza we bamaze gusezererwa, nyuma yo kutagera ku ntego yari yahawe zirimo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Yagize ati"Umutoza twatandukanye bitewe n’umusaruro udahagije, intego ya mbere byari ugutwara igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, ariko harimo ko atagomba gutsindwa imikino ine ikurikirana cyangwa kunganya imikino ine ikurikirana".

Kugeza ubu AS Kigali yahise ishyiraho umutoza Cassa Mbungo André wigeze kuyitoza ndetse akanayihesha igikombe cy’Amahoro, akaba yasinye amasezerano yo kuyitoza mu mikino isigaye ndetse akazanayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Cassa Mbungo André ubu ni we mutoza mushya wa AS Kigali

Mike Hillary Mutebi wari umutoza mukuru yasezerewe

Jackson Mayanja wari umutoza wungirije