Print

U Bufaransa: Nyuma y’amatora harashwe 2 barekezaga hafi y’aho Macron yishimiraga intsinzi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 April 2022 Yasuwe: 1153

Iyo modoka yari mu Mujyi wa Paris ku kiraro kimaze igihe kirekire kizwi nka Pont Neuf nyuma ya saa sita z’ijoro, yanga guhagarara ubwo yari ageze kuri bariyeri ya polisi.

Ubwo yihuta isatira abapolisi bahise bayirasaho, abantu babiri bari mo imbere bahita bapfa naho uwa gatatu arakomereka nk’uko AFP yabitangaje.

Abarashwe bari mu modoka ya Volkswagen.

Muri kilometero ebyiri hafi aho, Perezida Macron yari arimo kwishimira intsinzi hamwe n’abantu benshi bari bakoranye, nyuma yo guhigika Marine Le Pen.

Ntabwo haratangazwa niba icyo gikorwa hari aho guhuriye n’umugambi wo guhungabanya ibyishimo bya nyuma y’amatora.

Mukerarugendo ukomoka mu Misiri watangaje ko yitwa El Sammak, yavuze ko yari hafi y’aho byabereye muri White Horse Hotel.

Yagize ati "Numvise amasasu ane, ndebye mbona umugabo arimo kwiruka metero 10 cyangwa 15. Nyuma mbona aguye hasi. Ikigaragara ntabwo ari we wari utwaye imodoka, yari umugenzi."

Hahise hatangizwa iperereza muri icyo kibazo