Print

Real Madrid igiye gusinyisha myugariro ukomeye wa Chelsea

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 April 2022 Yasuwe: 953

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubudage umaze iminsi arambagizwa n’ikipe zitandukanye arizo Juventus , Barcelona na Real Madrid yamaze ku mutsindira ndetse ko kuri ubu bamaze no kumvikana .

Amakuru dukesha Fabrizio Romano usanzwe ukurikiranira hafi kugura no kugurisha abakinnyi yatangaje ko Antonio Rudiger yamaze kwemerera Real Madrid amasezerano y’imyaka 4 , yagize ati"Real Madrid yumvikanye mu magambo na Antonio Rüdiger. Amasezerano ntarasinywa – ariko Real Madrid ubu yarangije kumvikana na Rüdiger ngo ayerekezemo ku buntu.”

Kuri ubu Rüdiger ni we mukandida wa mbere wo gushimangira ubudahangarwa mu bwugarizi bwa Real Madrid ndetse ubu umuryango uwamaze gukingurwa kugira ngo yerekeze muri iyi kipe y’inyabigwi ku isi.

Nubwo Real Madrid irangajwe imbere no gusinyisha Mbappé,ntiyibagiwe ko no mu bwugarizi bwayo hava ariyo mpamvu yamaze kumvikana na Rudiger.

Dosiye ya Rüdiger ishobora kurangira muri iki cyumweru

Guhura hagati y’impande zombi byabaye mu minsi yashize kandi ubu ngo birasa nk’ibiri kugana ku musozo. Mu bukungu, ayo masezerano ari hafi kurangira kuko Rüdiger yumva umwanya we,nibyo ikipe iri kumuha.


Real Madrid iratekereza guha amasezerano y’imyaka ine uyu Mudage kandi niba nta kibazo kigaragaye mu bizamini by’ubuzima azakorerwa, amasezerano ashobora gusinywa muri iki cyumweru,nubwo azatangazwa ku mugaragaro muri Kamena uyu mwaka.

Ku munsi w’ejo,umutoza Thomas Tuchel yemeje ko Antonio Rüdiger azava muri Chelsea shampiyona irangiye

Sorce:Dailymail.com