Print

Ama-G The Black yahishuye impamvu ari umufana ukomeye w’ikipe ya Gasogi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 April 2022 Yasuwe: 1220

Ama-G The Black yaraye agaragaye mu kiganiro cya The Choice yambaye umupira w’ikipe ya gasogi United, avuga ko ariyo kipe ari gufana imurutira izindi.

The Choice n’ikiganiro kinyura ku Isibo Tv ubwo Ama-G yari yatumiwe muri icyo kiganiro Abanyamakuru bamubajije impamvu yaje yambaye umupira w’ikipe ya Gasogi United,Ama-G yabasubijeko ari umufana ukomeye w’iyikipe abo bita “Urubambye ingwe”.

Ibi byatumye abanyamakuru bagira amatsiko bakomeza kumubaza ibibazo, baza no kumubaza abakinnyi yaba azi bakina muri iyi kipe, uu muhanzi ntiyagize icyo asubiza byagaragaje ko nubwo ari umufana ariko atazi abagize ikipe afana nkuko yanavuzeko ari umufana nubwo adakunda kugaragara ahabera imikino y’iyi kipe.

Ama-G abajijwe impamvu yahisemo gufana ikipe ya Gasogi mu makipe yose aba mu Rwanda yavuzeko impamvu yihebeye iyi kipe ari uko ari iyumugabo yahereyekera afata nk’icyitegererezo kuriwe yagize ati" Impamvu mfana gasogi nuko nyirayo KNC mufata nk’umuntu w’ikitegererezo kuva na kera.