Print

Umwe mu mijyi ikomeye mu gihugu cy’Uburusiya warashweho ibiturika

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 April 2022 Yasuwe: 3803

Amakuru dukesha Daily Mail ashimangira ko abantu benshi bakomeje gukeka ko ibyo bitero byagabwe n’ingabo za Ukraine zikomeje kugerageza kwivuna umwanzi.

Umujyi wose wa kwiye ibishashi byaturutse ku iturika ry’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli buherereye ahitwa Druzhba. Ubwo bubibo ni bumwe mu bwakurwagamo ubushobozi bwo gushyigikira ingabo zoherezwa mu mirwao na Ukraine.

Umujyi wa Bryansk uhana imbibe na Ukwaine, ukaba ari n’umujyi uwi mu bilometero bisaga 386.2 (240 miles) uturutse mu Murwa Mukuru w’u Burusiya Moscow.

Abaturage bo muri uwo mujyi batangiye kwimurwa nyuma y’uko guturika bivugwa ko kwabaye mu masaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere (02:00 AM) ku isaha yo Burusiya.

Umujyanama wa Minisitiri w’Umutekano wa Ukraine Anton Gerashchenko, yabwiye ikigo cy’itangazamakuru muri icyo gihugu ko abaturage bo muri Ukraine baturiye ku mupaka batangiye kwimurwa.

Uyu muriro waraye waka ijoro ryose nturemezwa n’u Burusiya nubwo Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi mu Burusiya yabanje gutanga amakuru kuri iryo turika ryabereye hafi n’ibirindiro bya Gisirikare i Moskovsky ariko igahita isiba ubwo butumwa.

Igitangazamakuru Voenny Osvedomitel cyatangaje ko uwo muriro wa kabiri wibasiye ahashyigikiwe intwaro ya rutura yohereza ibisasu bya roketi.

Nyuma ni bwo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya byatangaje ko Minisiteri ishinzwe Ubutabazi yamaze kwemeza iby’iturika ryibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli.”

Gusa ngo icyateye iturika ntikiremezwa neza nubwo hari abakomeje kubihuza n’imirwano y’u Burusiya na Ukraine.

Ukwinjira kwa Perezida w’u Burusiya Putin muri Ukraine kumaze kwandika amateka yo kuba kugeze mu kwezi kwa gatatu, intambara imaze gutwara ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage, abandi baabrirwa muri za miliyoni bakaba bamaze kuva mu byabo.

Ni ku nshuro ya kabiri u Burusiya butangaje igitero gisa no kubwigaranzura kwa Ukraine ikomeje kwirwanaho.

Ku ya 1 Mata, Mposcow yavuze ko Ukraine yohereje kajugujugu z’intambara zikarenga umupaka zigana ku kugaba ibitero ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli. Icyo gihe Leta ua Ukraine yahakanye yivuye inyuma iby’icyo gitero ahubwo iboneaho no kwamagana u Burusiya ibushinja kuba ari bwo bwabikoze kugira ngo bukomeze gushakisha impamvu zo kurushaho gukaza umurego mu mugambi wabwo mubisha wo gusenya igihugu cy’abaturanyi.

Oleksiy Danilov, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Umutekano muri Ukraine, yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu gitero cyaba kigabwe na Ukraine.

Yagize ati: “Ku mpamvu zimwe na zimwe, baravuga ko twabikoze, ariko mu by’ukuri ibi ntaho bihuriye n’ukuri.

Amakuru mashya ku iturika ryabereye mu Burusiya atangajwe nyum y’aho kuri Pasika ishize Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, atangaje ko hari icyizere cyatangiye kuboneka ko igihugu cye gishobora kwigaranzura u Burusiya kikabona intsinzi.

Kuri Katedarali yitiriwe Mutagatifu Sophia, Zelenskyy yavuze ko ibiruhuko bya pasika bibaha ucyizere gikomeye n’ukwizera gushikamye ko urumuri ruzatsinda umwijima, icyiza kizatsinda ikibi, ubuzima buzatsinda urupfu, bityo Ukraine izatsinda nta kabuza!”

Yagize ati: “Uwiteka urumuri rutagatifu rwo mu ijuru, ari ku ruhande rwacu… Turanyura mu bihe bikomeye. Reka twitegure kugera ku maherezo y’iyi nzira-intangiriro y’ubuzima bw’umunezero n’uburumbuke bwa Ukraine.”

Zelenskyy yasabye impuhwe z’imana mu gusohoza inzozi z’abanya Ukraine, aho igihugu cyabo kizongera kubona amahoro y’iteka.

Sorce:Dailymail.com