Print

#Kwibuka28:Ubuyobozi n’abakozi ba Cogebanque basuye Urwibutso rwa Gisozi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 April 2022 Yasuwe: 728

Ni umuhango wabaye kuwa 23 Mata 2022 ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo gufasha abakozi ba Cogebanque kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo ibaye igahitana abarenga Miliyoni mu minsi 100

.

Mbere yo gutemberezwa mu byumba no guhabwa ibiganiro babanje gushyiraho indabo.

Uwo muhango waranzwe no kumva ubuhamya butandukanye bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakorera muri Cogebanque no kumva indirimbo zibafasha kwibuka babifashijwemo na Diedonne Munyanshoza na Grace Mukankusi.

Guillaume Ngamije Habarugira, Umuyobozi mukuru wa Cogebanque yavuze ko nubwo iyi banki yashinzwe nyuma yimyaka itanu nyuma ya Jenoside bubaha inzirakarengane zishwe kandi bagahumuriza abarokotse.

Ati: "Abakozi bamwe bararokotse mu gihe abandi babuze ababo… niyo mpamvu dufata umwanya wo kubibuka ndetse no guhumuriza abarokotse".

Yakomeje asaba abaturage gushyira imbere ubumwe no kwigira ku masomo akomeye ya Jenoside. avuga ko Banki igamije gutanga umusanzu ku Gihugu.

Yongeyeho ati: "Ni inshingano zacu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi".

Habarugira Yasoje ashimira guverinoma yagaruye amahoro n’ubumwe mu gihugu.

Jeanine Munyeshuri, Visi-Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque yasabye abakozi guharanira ubumwe nk’Abanyarwanda

.


Yongeyeho ati: "Nk’Abanyarwanda, tugomba kwibuka buri gihe ko icyo duharanira ari ubumwe"

Yakomeje ashimira abashinze Cogebanque icyerekezo bafite cyo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kimwe n’ inkotanyi za FPR zahagarika jenoside.

Muri uyu muhango harimo ikiganiro kijyanye n’ubutabera bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside ndetse n’uruhare rw’inkiko na Loni mu guha ubutabera abarokotse.

Brave Olivier Ngabo, Umuyobozi wa Gahunda ya IBUKA yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubutwari bagize bwo kumva ko bakwiye kubaho ashimangira akamaro ko kwibuka.