Print

Raporo ya OMS ivuga ko ibihugu 85 byugarijwe n’indwara ya Marariya

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 25 April 2022 Yasuwe: 375

Iyi raporo ya OMS ivuga ko abantu babarirwa muri miriyoni 241 barwaye marariya . muri bo ,abagera mu bihumbi 627 yarabahitanye mu bihugu 85 muri 2020.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje iyi mibare ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Marariya ku isi kuri uyu wa 25 Mata 2022 ufite insanganyamatsiko igira iti”turwanye Marariya turengere ubuzima.

Nubwo marariya ari indwara ishobora kwirindwa no kurwanywa byoroshye,ikomeje guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abatari bake cyane muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara no ku isi muri rusange.

Byumwihariko, muri Répuburica ya demokarasi ya Congo,Marariya yahashinze imizi kuva muri 2018 kuburyo abagera kuri 44% bamaze kuyirwara naho 22% barapfuye bazize Marariya nyine.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko kugeza ubu nta bwirinzi bw’iyi ndwara buhari kuburyo isi yagira ikizere cyo kugera ku ntego yo kugabanya Marariya ku kigero cya 90% kugera muri 2030

OMS yavuze ko kugirango isi igere kuri uru rwego rwo kurandura Marariya ariko ibihugu byongera gufata ingamba zo kuyirwanya no gushyiraho mesure zigamije kuyikumira nko gukoresha inzitiramubu kugera ku muturage wao hasi muri burigihugu cyane muri afurika aho igaragaza ubukan bwinshi