Print

U Burusiya:Hirukanwe abadipolomate 40 b’u Budage mu rwego kwihorera

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 April 2022 Yasuwe: 731

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere ku ya 25 Mata 2022 , Minisitiri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko abadipolomate 40 bo mu gihugu cy’u Budage batagifite uburenganzira bwo ku guma mu gihugu kubw’ibyo bakaba bagomba Gusubira iwabo byihuse.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho Budage nabwo bwirukanye abadipolomate bangana gutya b’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Iyi Minisiteri yemeje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana aba bakozi nyuma y’uko Ubudage butangaje ko butifuza n’abayobozi benshi muri ambasade y’Uburusiya i Berlin.

Hashize igihe u Burusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba biri mu ntambara ya dipolomasi kuva u Burusiya bwatangiza ibitero muri Ukraine.

Ku ya 13 Mata ,u Burusiya bwafatiye ibihano abadepite 398 bo muri kongere ya Amerika nyuma yo gutangazwa kw’ibihano Washinton yafatiye abagize inteko ishinga Amategeko y’u Burusiya(Duma).

Sorce:voanews.com