Print

Igisonga Keza Maolithia yakoze ibirori byo kwishimira intsinzi muri miss Rwanda 2022

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 April 2022 Yasuwe: 1246

Miss Keza Maolithia witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 ryegukanywe na Miss Nshuti Muheto Divine yagize ibirori byo kwishimira ikamba yabonye ry’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022.

Keza yongeye kugaragaza ko yishimiye ikamba yahawe ubwo yateguraga ibirori byo kwishimira insinzi n’umuryango we ndetse n’inshuti zitabiriye ibyo birori harimo nabo bari kumwe mu irushanwa.

Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere avuga ko yishimira cyane ikamba yambitswe kandi ko yiteguye kuribyaza umusaruro.

Keza avuga ko kubona ikamba kuri we ari ibintu by’agaciro cyane ko kuriwe ari irushanwa ryari rigoye bitewe n’abari baryitabiriye.

Ati" Kubona ikamba n’ibintu byo kwishimira cyane kuko hariya buri mukobwa wese yari ashoboye kandi yari akwiye ikamba rero nshimira Imana yabonye ko ndikwiriye ikarimpa, keza ashimira umuryango we n’inshuti zamushyigikiye abizeza ko atazabakoza isoni.

Keza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko akishimira ikamba

Ni ibirori byitabiriwe nabamwe mu bakobwa bari kumwe mu irushanwa