Print

Umunya-Ukraine ufatwa nk’uwambere ufite amatama manini ku Isi akomeje gutangaza benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 April 2022 Yasuwe: 2229

Anastasia Pokreshchuk yerekanye iyi sura ye nshya yifashishije imbugankoranyambaga nyuma yo kuvuga ko yongeye kwibagisha kugira ngo ayongere.

Uyu mukobwa w’imyaka 33 ukomoka i Kyiv, muri Ukraine, yahoze afite isura isanzwe kandi afite imisatsi yirabura afite imyaka 20 mbere yuko akoresha akayabo k’amapawundi 1.500 mu kwihindura

Kandi kubera inshinge zitabarika yatewe,byamusigiye amatama manini cyane

Ariko, mu rwego rwo kugumana agahigo ko kugira amatama manini ku isi, uyu munyamideli yahisemo kujya kwiteza izindi nshinge ziyagira manini ku rundi rwego nkuko yabibweiye abamukurikira kuri Instagram.

Video yerekanaga uyu mugore bamuteye iyo miti ituma imisaya ye iba minini ari kurwana n’ububabare.

Uyu munyamideli yasobanuye uburyo yatangiye gushaka ubwiza binyuze mu kwibagisha yaba mu maso no ku mubiri afite imyaka 26.

Usibye guhangayikishwa no kugira amatama manini, yihinduje abmabere,ikibuno ndetse bamutera n’inshinge mu gahanga.

Isura ye ya mbere ataribagisha ngo yongererwe amatama

Sorce:New York Post


Comments

Mugisha 26 April 2022

bavuga AMABINGA ariya si amatama