Print

Kenya: Ubuke bw’ibikomoka kuri Peterori buri gukwira mu bice byose by’igihugu

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 26 April 2022 Yasuwe: 435

Ubu noneho, uburengerazuba bwa Kenya nibwo butahiwe ,aho kugirango ubone aho ukura Lisansi na Mazutu bigusaba gukora urugendo witwaje akajerekani kandi ntubone iyo ukeneye.

Ingendo zimaze iminsi ari ikibazo mu burengerazuba bwa Kenya nyuma y’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ryatumye bamwe mu batunze ibinyabiziga babiparika.

Daily Nation yanditse ko iki kibazo cyahereye mu murwa mukuru Nairobi, aho kubona sitasiyo ikugurisha mazutu na risansi byoroshye byasabaga izindi mbaraga.

Kugeza ubu,ibura ry’ibikomoka kuri peteroli riri mu mijyi nka Kisumu, Kakamega, Busia, Migori na Homa Bay.

Umwe mu batanga ibikomoka kuri peteroli muri Kisumu yabwiye Daily Nation ko Lisansi yabashiranye, nta na mazutu bafite ubu.kandi batazi impamvu byose byabaye bike.

Byatumye abafite imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bongeza ibiciro, kimwe n’abamotari. Impamvu ni uko na hake haboneka ibikomoka kuri peteroli, ibiciro babyurije.

Leta ntiratangaza icyatumye ibikomoka kuri peteroli bibura muri ako gace k’uburengerazuba bwa Kenya.icyakora mu minsi ishize yumvikanye yikoma amwe mu masosiyeti asanzwe afite isoko ryo kugemurira ibikomoka kuri peterori iki gihugu kuba babigurisha ahandi ku giciro kiri hejuru ndetse bamwe iranabirukana.