Bimwe mu bintu buri mu gabo wese akwiye kuba yujuje kugirango yubahwe n’igitsina Gore
1. Igirire ikizere mubyo uvuga nibyo ukora
Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafasheho. Kwigirira ikizere kandi ni kimwe mu bintu bitanga ishusho y’umugabo wabasha guhangana na buri kimwe.
Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.
2. Ibitekerezo byagutse
Niba ushaka kubahwa n’umugore ukwiye kumenya ibyo uvuga n’igihe ubivugira ariko na none ibi ntibikwiye gutuma wikakaza ngo bitume agutinya ahubwo mu biganiro byawe gerageza kugusha ku ngingo zikenewe zafasha umuntu kugira urwego avaho akagira urwo ageraho, ibi bizatuma umugore agukunda kandi akubahe bitewe n’ibitekerezo agukuraho atarafite we ubwe.
3. Guhorana ibyishimo
Abantu benshi bitiranya icyubahiro no gutinya bigatuma bitwara mu buryo budasanzwe kugirango babubahe ugasanga aho kwiremaho icyubahiro biremyeho igitinyiro.
Ntago kugirango umugore akubahe bisaba ko iteka uhora wazinze umunya kuko ibi ntibishobora gutuma akubaha ahubwo aragutinya kandi umuntu ugutinya biragoye ko yaguha nigitekerezo kabone niyo cyaba kigufitiye umumaro, rero niba ushaka ko umugore agukunda kandi akakubaha ukwiye kumwereka ko wishimye no mugihe kitameze neza ukamwereka ibyishimo bimuha ikizere cy’ejo.
4. Haranira kugira ukuri
Niba wifuza kubahwa n’umugore ukwiye kurangwa n’ukuri mubyo uvuga n’ibyo ukora, nubwo akenshi bavuga ko abagore bakunda amagambo meza nibyo koko ariko bakunda amagambo meza arimo ukuri.
Wimusezeranya ikintu utazakora kugirango yishime kuko ibyo bishobora kugutakariza cya cyubahiro wamushakagaho agatangira kukubona nk’umugabo utabasha guhagarara ku ijambo rye, niba ibintu bikunda mubwire kandi niba bidakunda nabwo mubwire aho kumusezeranya ibyo utazasohoza ntago bizamubuza kukubaha ngo nuko hari icyo utamukoreye mu gihe wamubereye umunyakuri.
5. Ambara neza
Abantu benshi ntibakunda kwita kuburyo bambara kandi ni kimwe mu bintu bishobora gutuma umuntu akubaha.
Kwambara neza kandi ntibisaba ibihenze ahubwo ni byiza ko mbere yo kwambara ubanza kureba aho ugiye n’abo muraba muri kumwe.ikindi ukwiye guharanira ibyishimo byawe kuruta uko ukora kugirango unezeze abandi kuba uwo uriwe bishobora kuguhesha icyubahiro ku mugore kuko aba abona ko ntacyo umukinga kandi uharanira icyo ushaka wowe ubwawe.