Print

Lt Gen Muhoozi yashimiye byihariye Intore Masamba wasusurukije abitabiriye ibirori by’isabukuru ye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 April 2022 Yasuwe: 738

Kuwa 23 na 24 Mata 2022 Lt Gen Muhoozi umugaba w’ingabo zirwanira kubutaka bwa Uganga yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48 yari yatumiwemo ibyamamare bitandukanye harimo n’umunyabigwi Masamba Intore wasusurukije abari aho.

Umuhanzi Masamba Intore umaze kugwiza ibigwi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yasusurukije abari bitabiriye ibyo birori mu ndirimbo zitandukanye harimo niyitwa ’Inkotanyi cyane’ avuga ko ariyo yari yamusabye ubwo yamutumiraga.

Ubwo uyu muhanzi yasozaga kuririmba yageneye impano y’umupira Lt Gen Muhoozi wanditseho ’Inkotanyi cyane’.

Mu butumwa Muhoozi yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye cyane Intore Masamba nk’umuvandimwe mushya yungutse wamufashije gususurutsa abari bitabiriye ibirori by’isabukuru ye anashimira abafatanyije na Masamba barimo umuhanzi Ruti Joel waririmbye ’Igikobwa’ iri mu zigezweho muri iyi minsi ndetse n’itsinda ryabafashije rizwi nka Symphony Band.

I want to thank my new brother, Mr.Massamba Intore, for performing at my birthday events. We all loved their performances. Massamba's group was fantastic. pic.twitter.com/I5tW5ND3b7

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 25, 2022

Inkotanyi Cyane pic.twitter.com/kihqRX2w8U

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 25, 2022

Isabukuru ya Muhoozi yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Perezida Paul Kagame