Print

Umutoza Florent Ibenge azamara iminsi adatoza nyuma yo kuvunika Urutirigongo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 26 April 2022 Yasuwe: 551

Florent Ibenge , Umukongomani utoza ikipe ya RSB Berkane (Maroc), azamara iminsi hagati y’7-10 adatoza iyi kipe nk’uko byatangajwe n’iyi kipe yabinyujije ku mbuga nkoranyamanga zayo.

Iyi kipe yo muri Maroc ,yavuze ko umutoza w’umunye Congo Florent Ibenge yavuznitse urutirigongo nyuma y’impanuka yakoze ubwo yaganaga mu myitozo yo gufasha ikipe ye gushaka tike ya kimwe cya kabiri cy’amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu iwayo (Coupe de confédération.)

Ibenge wigeze gutoza ikipe ya A.S Vclub ya Kinshasa ubu ari mu bitaro bya CHU Mohammed VI aho arimo gutanga ibizamini bya muganga umufasha kumenya uko ahagaze

Ikipe ya Renaissance Sportive de Berkane izakina umukino wayo ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza na T.P Mazembe, itariki 8 Gicurasi 2022 i Lubumbashi muri DRC