Print

Umunyamakuru wa Tv1 uri muri Mr Rwanda yasubije ababita imburamukoro

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 April 2022 Yasuwe: 1401

Uyu musore wambaye nimero 46 mu irushanwa ryo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda 2022 yasubije abantu babita imburamukoro avuga ko Mr Rwanda ari amahirwe k’urubyiruko kugirango babashe kugaragaza ko haricyo bashoboye kandi bifuza kugeza kuri rubanda kikabagirira umumaro.

Mu kiganiro na Yago Tv Show yavuze kubantu babafata nk’imburamukoro mu magambo make yakoresheje yagize ati" Umuntu wabuze umukoro ntago ajya ashobora kurushanwa’.

Ibi yabigarutseho arimo abisobanura ubwo yavugaga ko no kwitabira irushanwa ubwaryo ari umukoro.

Umunyamakuru yamubajije uko abamuzi babyakiriye cyangwa n’abo bakorana mu gusubiza yavuze ko aho isi igeze cyangwa u Rwanda muri rusange umuntu ariwe ukwiye kwimenya ubwe ati" Bajya bavuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya ati ariko nge mbifata nkaho nawe ubwe aba atiyizi, rero turi abantu bakuru ibyo turimo turabizi kandi twabitekerejeho nta mpamvu yo kwita kubyo abantu bavuga.

Musafiri yashimiye abateguye iri rushanwa aboneraho no gushimangira ko ari ibintu byiza kuko bitahabwa izira ririho Rwanda aribyo kubaroha.

Mu gusoza uyu mu nyamakuru yasoje agenera ubutumwa urubyiruko abasaba kwigirira ikizere abibutsa ko bashoboye ati bakunze kuvuga ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu zubaka ariko zishobora no gusenya mu gihe zikoreshejwe nabi.