Abakinnyi ba Paris Saint-Germain bari kwishimira insinzi nyuma yo kwegukana igikombe cya cumi cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa.
Paris Saint-Germain yatwaye Igikombe kuri uyu Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nyuma yo kunganya na Lens igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Parc des Princes mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni igitaramo cyayobowe na Rutahizamu w’iyi kipe Neymar wanabaririmbiye aho bari mu busitani.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yaririmbiye bagenzi be ndetse Umunya-Sénégal Idrissa Gana Gueye yagaragaye abyina mu mashusho yashyizwe kuri Instagram.
Muri ibi birori kandi Neymari yaserukanye n’umukunzi we Bruna Biancardi w’imyaka 27.
Ifoto uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram igaragaramo Gueye, Kimpembe, Marquinhos, Danilo Pereira n’abandi bantu b’aho ibi birori byari byabereye.
Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba PRG bishimira intsinzi yo kwegukana igikombe ku nshuro ya 10.
Sorce:The Sun .com